1. Gutegura imishinga y’ubwubatsi mu byiciro byose
Umuntu wifuza kubaka intubako iyo ariyo yose (kuva ku cyiciro cya mbere kugera kucya gatanu), tumufasha gukora inyigo y’umushinga ujyanye n’icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa mu gishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka (Land Use Master Plan), kugirango asabe kandi ahabwe uruhushya rwo kubaka (Building Permit) nta nkomyi ndetse tukanamufasha gutanga ubusabe bwe (Application) muri system yabugenewe BPMIS
2. Kubaka inyubako zo mu byiciro byose.
Nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kubaka (Building Permit), turagufasha kugushyira mu bikorwa umushinga wawe mu byiciro byose (Execution of building projects, all categories). Dushobora kugirana amasezerano tukakubakira inyubako kuva ku gutegura ikibanza (Site preparation) kugera murimo ya nyuma (Finishing), ukayijyamo n’umuryango wawe itunganye kandi mu gihe kitarambiranye.
3. Gukurikirana imishinga y’ubwubatsi (Supervision)
Ubunyamwuga bwacu ntibugarukira ku gushyira mu bikorwa imishinga y’inyubako gusa (Execution) kuko dushobora no kugukurikiranira imishinga yawe iri gushyirwa mu bikorwa n’abandi bantu (Supervision), mu rwego rwo kugufasha kubaka inyubako zujuje ubuziranenge. Mu gukora “Supervision” kandi dukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bwacu ndetse byaba ngomba tukaba twakoresha ibikoresho byabugenewe.
4. Kwegereza umuturage ibikoresho by'ubwubatsi
Abatugana bakenera Amabuye, Amatafari, Amabati, imicanga ndetse n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi, tubibagezaho aho bari mu buryo bwihuse.
5. Gupima ubutaka (Land Survey) no Gutanga ubujyanama kuri Service z'ubutaka n'imikoreshereze yabwo.
Tugira uruhare rufatika mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka, dufasha abatugana kubaruza ubutaka butabaruwe/badafitiye ibyangombwa, Kugabanya ubutaka mo ibice mu rwego rwo kubafasha gutunga ibyangombwa by’ubutaka bwabo, ndetse n’abashidikanya ku buso n’imbibi by’ibibanza byabo tukabafatira ibipimo byizewe bagakorerwa Fiche Cadastral hagamijwe gukosora amakosa agenda agaragara mu byangombwa. Hari abantu bisanga bafite ibyangombwa bitari byo cyangwa byangiritse, ibyatakaye abo bose tubaha ubujyanama ku cyakorwa kugira ngo babone ibyangombwa by’ubutaka bwabo.
6. Gutegura ibishushanyo-mbonezamiturire (Physical Plan).

V.A Truth Masons Company Ltd yakoze ibishushanyo mbonezamiturire muri site 5 z’imiturire (Kabasanza/Gihara, Rubona, Musebeya, Rugogwe na Kagina) zo mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Izi site zatunganyijwe neza, ubutaka bwongererwa agaciro kandi ubu abaturage bose banyuzwe n’icyerekezo cy’iterambere barimo. Muri izo Site zose, ibibanza birenga ibihumbi bitanu (5000 Plots) byaterewe bornes ku buryo nta kibazo na kimwe nyir’ikibanza ushaka kukigurisha yangira cyangwa ukiguze.
Abagana muri izo site zose tubafasha kumenya no gusobanukirwa imihoreshereze y’ubutaka yagenwe muri buri gace kagize Site
7. Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka/ Mutation
Tubafitiye na service za Notaria mu rwego rwo kubafasha mu ihererekanya ry’uburenganzira bw’ubutaka (mutation) ndetse na notification ku byangombwa n’amasezerano, nk’uko gahunda ya leta yo kwegereza abaturage service z’ubutaka iri. Dossier y’umuturage iteguranwa ubushishozi ku buryo yemezwa itagarutse “rejected”.